Urubanza: Charles ONANA - Umunsi wa (4) nyuma.
Urubanza rwa Charles Onana mu cyumba cya 17 cy'Urukiko rw'Iburanisha mu mujyi wa Paris
Uyu munsi, tariki ya 11 Ukwakira 2024, wari umunsi wanyuma w'urubanza ruregwamo Charles Onana, umwanditsi w'ibitabo, na Damien Serieyx ufite inzu yandika ibitabo. Urubanza rwatangiye i saa tatu n'igice za mu gitondo, hari hateganyijwe abatanga buhamya batatu kuri uyu munsi, ariko byarangiye haje bane.
Umutanga buhamya wa mbere wahamagawe ni Jacques Hoggard, Colonel uri mu gihe cy'izabukuru mu gisirikare cy'Ubufaransa. Mu mwaka wa 1994, yari mu Rwanda muri operasiyo yiswe Turquoise. Yatangiye avuga ko yari azi muri rusange ibyabaga muri ako karere. Umukuru w'urukiko yamubajije ati: "Igitabo turi kuvugaho uyu munsi ukivugaho iki? Ibyo umwanditsi akurikiranyweho ubifata ute?" Yaravuze ati: "Sinagisomye neza, ariko muri rusange ndabyemera."
Bamubajije kuri operasiyo ya Turquoise, yatangiye yifatira ku gahanga abanyamakuru, by'umwihariko bo mu bihugu by'Aberandi ndetse n'abanyamerika, ngo kuko bataboroheye ibyo bavuze kuri iyo operasiyo. Kuri we, byose yabishyize kuri Amerika. Yasoje avuga ko yaba leta yishe ndetse na FPR bose ari umwe, bamubajije kubisobanura neza biramugora. Uyu mutanga buhamya ntiyatinze; umukuru w'urukiko yahise amusaba kugenda niba ntakindi afite yongeraho.
Hakurikiyeho umutanga buhamya wa kabiri, Hamuli Rety. Uyu mutanga buhamya ni umunyarwanda ariko uba mu Bufaransa, akora umwuga w'amategeko nk'umwe mu bunganira abandi mu mategeko nka avoka. Yaje gutanga ubuhamya nk'umwe mu bayoboye ihuriro ry'abunganira abandi mu nkiko bakoreraga muri TPIR, urukiko rwashyiriweho u Rwanda rukorera muri Tanzaniya, rukurikirana abakoze jenoside.
Yavuze ko bakorera muri TPIR, byabagoraga kubona abatanga buhamya mu manza zaburanishwaga Arusha. Ati: "Rero hari igihe twifashishaga inyandiko za Onana, kandi hari n'umuntu wabaye umwere mbifashijwemo n'ubuhamya nahawe," uretse ko aha avoka uhagarariye abaregera indishyi yamwibukije ko urukiko rwa Arusha rwari rwaramwirukanye atigeza aburanira abo avuga. Ariko aha umutanga buhamya yabyirenganyije, nubwo mbwose GISAGARA Richard yamusomeye itangazo rya TPIR.
Yasoje agira ati: "Yego koko habayeho amarorerwa, ariko rero, abapolitiki bashatse gukoresha amagambo akanganye nk'ijambo rya jenoside ngo kugirango bakange rubanda ndetse n'imitekerereze ya rubanda."
Nyuma ya karuhuko gato, umuyobozi wa IBUKA France, Bwana Marcel Kabanda, yongeye gusobanurira urukiko uburyo abatutsi bapyinagajwe barangishwa mu Rwanda. Yeretse urukiko ko jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ahereye ku buryo byari bimeze ku itariki ya 6 Mata 1994, uburyo hahise hajyaho za bariyeri mu gihugu hose kugirango bacunge abatutsi ntihagire abahunga, kandi izo bariyeri nizo banabiciragaho. Yagaragaje uruhare itangazamakuru ryagize muri jenoside, aho ryayamamaje ndetse rugakomeza kuyishakira ibisobanuro bigatuma havamo abayikana. Yabwiye urukiko ko guhakana jenoside yakorewe abatutsi ari uguhakana ko abishwe babayeho, ariko na none guhakana abarakotse. Yasoje asaba urukiko ko "muduhe ubutabera bugaragare."
Hakurikiyeho umutangabuhamya bwa Jean Francois Dupaquier, yaje kumvwa nk'inararibonye mu karere k'ibiyaga bigari. Yaje kwerekana ukuntu igitabo cya Onana gihakana jenoside yakorewe abatutsi. Yibukije abari mu rukiko ko kuva tariki ya 16 Kamena 2006, nyuma y'icyemezo cy'urukiko rwashyiriweho u Rwanda ngo ruburanishe abakoze ibyaha bya jenoside, ko jenoside yakorewe abatutsi yabayeho bitakiri ibyo gusobanura. Ati: "Kandi mu rubanza rwiswe urw'itangazamakuru rwabereye muri TPIR, byagaragajwe yuko jenoside yateguwe."
Yakomeje yerekana ko abahana jenoside bafite imivugire cyangwa imyandikire ikomeza gutera urujijo. Yavuze ati: "Baravuga bati 'dore amateka y'ukuri,'" bituma bishyira mu barenganye, bivuze ko hariho ukuri nyako kwaba kwarahishwe na bamwe. Ati: "Ibi nibyo usanga mu gitabo cya Onana, kuko agaragaza ko hari izindi ngufu zihishe inyuma tutabona, tutazi ari zo zabiteye byose ibyabaye." Yabwiye urukiko ko ibi byo kuvuga ko ibiba hari izindi ngufu zibyihishe inyuma aribyo byifashishwa n'abahakana, aho babwira abantu bati "murebe twanditse ukuri none barimo kudukurikirana mu nkiko."
Yibukije ko ibyo Onana Charles yanditse ibisa neza n'ibya Kangura, aho aba Hutu bari baranditsemo amategeko icumi. Ibyo bigaragara mu nyandiko za Onana aho yasebeje mu nyandiko ze aho umututsi, by'umwihariko umututsi w'umugore, yasebejwe akandagazwa. Uyu mutanga buhamya abajijwe n'abunganira uregwa, yasubije ko Charles Onana atari ibyo yanditse atari ubushakashatsi, ahubwo ko ari ubwanditsi bw'umuntu uyobohe n'ubuhezanguni burenze urugero kandi ari ibintu akora kuva kera.
Uhagarariye urukiko yahamagaye uhagarariye ishyirahamwe Survie, yatangiye asobanura icyo iri shyirahamwe rimaze n'uko rikora, aho yavuze ko ryabayeho kuva 1984, rirwanya ibyaha byose, by'umwihariko ibyo igihugu cy'Ubufaransa bwaba bwarakoze nyuma yaho ubukoloni buhagarikiwe ku mugaragaro. Yanasobanuye ibyatumye batanga ikirego mu bushinja cyaha, ko ari uko Charles Onana yagaragaje guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma yabajijwe ibibazo bitandukanye n'abunganira uregwa, maze uhagarariye iri shyirahamwe akomeza yerekana anasobanura umurongo ku wundi ibyo Onana Charles yanditse. Umunganizi wa Onana yakomeje amubaza imikoranire ya Kagame ndetse n'uwahoze ari umuyobozi wa Survie, Bwana Jean Carbonare. Aha, uyu waruhagarariye Survie yasubije ko ntaho bihuriye, ko babonanye na Kagame, Perezida w'u Rwanda, nyuma y'uko uyu Jean Carbonare yaratakiri umuyobozi wa Survie. Ko ibyo yaba yarakoze nyuma ntaho bihuriye n'iri shyirahamwe.
Nyuma y'uyu mutanga buhamya, hakurikiyeho umwanya w'abunganira mu mategeko ku mpande zombi, wo kugaragaza byimbitse mu gihe gito ibishimangira ibisobanuro batanze, ibyo bita "Plaidoirie" cyangwa se imyanzuro.
Habanje Madamu Rachel Lindon uhagarariye IBUKA, yatangiye yibutsa abari mu rukiko impamvu yatuzanye. Yakomeje anabwira urukiko impamvu hagomba gucirirwa urubanza umuntu wese uhakana jenoside yakorewe abatutsi. Yabwiye urukiko ko guhakana jenoside ari ibintu bitangira mbere yayo ndetse na nyuma yayo. Yavuze ati: "Ku bijyanye no guhakana itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa bya jenoside, bitakagombye kubaho, kuko iyo habayeho kwica abantu b'ubwoko runaka hagamijwe ko bashira, ibyo nabyo ubwanjye bigaragaza ko habayeho gutegura no gushyira mu bikorwa iyo jenoside."
Hakurikiyeho Madamu Sabrina Goldman, ahagarariye LICRA, irwanya ivangura iryo ariryo ryose, aho yatangiye yibutsa urukiko jenoside yakorewe abatutsi, n'uburyo yakozwe. Ati: "Abishwe bazize uko bavutse, kandi hagamijwe kubamaraho burundu ndetse n'ababakomokaho." Yabwiye abari mu cyumba kiburanisha ko uyu munsi icyaduhurije hano atari inyito ya jenoside, ko ibyo byose ababuranira uregwa ndetse n'abatangabuhamya barimo gushaka kuyobya abantu bashikisha ukuntu bayihakana. Yavuze ati: "Umuntu yavuga ibyo ashaka ku butegetsi bwa Kagame, ni byo kuko hirya no hino huzuye intambara nyinshi, ariko hano turi kuvuga kuri jenoside yakozwe ikorewe abatutsi." Yavuze ko nta munyamateka wa nyawo wigeze ushinjwa guhakanya jenoside, bivuze ko niba uyu ari hano, bivuze ko harimo ikibazo.
Yavuze yuko abahakana jenoside yakorewe abatutsi icyo bakora badahakana ko hari abantu bapfuye, ariko ngo atari jenoside. Ibyabaye ntibikitwe gutyo; bavuga jenoside bakabyandika mu bitabo ariko bakoresheje utwatuzo, bivuze ko ari ibyabandi bo batabyemera. Yarangije isobanura rye agira ati: "Umwicanyi akwica kabiri; ubwa kabiri ni akwicisha kwibagirwa."
Umwunganizi Madamu Noémie Coutrot-Cieslinski, uhagarariye CPCR, yagize ati: "Ugendeye ku itegeko n'ingingo yaryo ya 24 bis y'itegeko ryo ku itariki ya 29 Nyakanga 1981, rigenga uburenganzira bw'itangazamakuru, mu gika cyaryo kivuga ku bijyanye no guhakana ibyaha bikomeye byakorewe ikiremwa muntu nka jenoside." Uyu mwunganizi yagize ati: "Muri iki gitabo cya ONANA, yateshe agaciro, yoroshya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994." Yakomeje asobanura igitekerezo cye, agira ati: "Charles ONANA yifashishije uburyo bubiri mu guhakana jenoside. Uburyo bwa mbere ni uguhakana umwihariko w'abakorewe jenoside, aho atemeza ko Abatutsi ari bo bashakishwaga ngo bicwe, ndetse avuga ko atari jenoside, kuko itateguwe, agashaka kwerekana ko itateguwe. Uburyo bwa kabiri ni uguhindura impamvu nyakuri ya jenoside." Yibukije ko abatangabuhamya batanzwe n'uruhande rw'unganira uregwa babajijwe amasaha menshi, ariko ko batigeze bavuga na rimwe ijambo "jenoside", agaragaza ko ibyo ari umugambi wo gukuraho ijambo "jenoside" mu biganiro.
Umwunganizi mu mategeko, Bwana GISAGARA Richard, uwunganira ishyirahamwe ry'Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF), yagaragaje ko Charles ONANA atari umunyapolitike, ahubwo ari umushyushya rugamba mu icengezamatwara rye, kuruta umuhanga mu by'ubumenyi bwa politiki, nk'uko uregwa abyivugira. Iki gitabo bigaragara ko yazanye ibitekerezo bye, kuruta kugaragaza ubushakashatsi bw'abahanga. Bwana Gisagara yagaragaje ko ibi ari uburyo buri gukoreshwa, by'umwihariko n'abashishikajwe guhakana jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo ukuri gupfukiranwe, gusenywe. Yasoje asaba urukiko guhana ibi bikorwa kuko bizatabara ubuzima bwa benshi.
Umunyamategeko uhagarariye ishyirahamwe SURVIE yateruye agira ati: "Iki gitabo ni igitabo cyo kwitondera cyane, ndetse nta muntu wakabaye yemererwa kugishyirwa mu ntoki ngo asome ibirimo." Yakomeje asobanura ko nubwo twaje hano kuko abatanze ikirego ari icya jenoside yakorewe Abatutsi, nk'abantu bagarariye sosiyete sivile, baragirango batange itabaza kuri leta, kuko iki ari ikibazo rusange kireba umuryango rusange. Yavuze ko guhakana jenoside yakorewe Abatutsi uba uhakanye n'abayirokotse ndetse no kubaho kwabo, ati: "Ibintu byabaye ni ibintu birenze ukwemera kwa muntu." Ati: "Rero iki gitabo kirasibanganya amateka ndetse n'ukuri kw'ibyabaye, kandi byaba ari amakuba hatangiwe kwandikwa mu buryo butandukanye n'ibyagaragaye ndetse bikemezwe n'isi yose, nko kuvuga jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994."
Hakurikiyeho umucamanza uhagarariye FIDH, ihuriro riharanira uburenganzira bwa muntu, yatangiye yibutsa ikusanyamakuru iryo huriro FIDH bakoze mu mwaka wa 1990 kugeza 1990, aho ryagaragazaga ihohoterwa r'ikiremwa muntu ryakorwaga icyo gihe. Yasobanuye ko uyu munsi mu nkiko zitandukanye zihana ibyaha bikomeye hakomeje kubaho akarengane gakomeye, aho ihakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi bikomeza kwiyongera, binagaragarira mu nkiko. Yatanze urugero ku rubanza rwa jenoside ruri kuburanishwa mu rukiko ruhana ibyaha bikomeye rubarizwa i Paris, aho Rwamucyo akurikiranyweho kwica abantu muri Butare akabata mu cyobo rusange, kandi nababaga batarashiramo umwuka yabashyinguraga. Avoka yakomeje abwira urukiko ko ubu abo bahakana jenoside yakorewe Abatutsi bari kubivuga mu magambo, ariko niba badahanwa bigatuma ibyo bavuga mu magambo bizarangira babishyize mu bikorwa. Yibukije ko kugira ngo Abatutsi bagera kuri miliyoni habanje kubapfobya, kubangisha rubanda kugeza bageze mu gihe cyo kubishyira mu bikorwa. Yavuze ko icyemezo urubanza ruzafata kizagira ingaruka ahasigaye, bwana mucamanza, ndabasaba ko mwazafata icyemezo gituma ibi bihagarara ntibihere kwidegembya abahakana.
Hakurikiyeho imyanzuro y'umushinjacyaha mukuru wa repubulika, watangiye yibutsa urukiko icyaha cya jenoside ndetse n'ingaruka zayo. Yavuze ko jenoside yakorewe Abatutsi ari jenoside yemejwe n'isi yose, n'urukiko rwashyiriweho u Rwanda rugomba guhana abakoze ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n'inkiko z'ubufaransa. Ati: "Umuryango ugomba kumva ndetse no kwemera ko jenoside yabayeho." Yavuze ko ubutabera bwose mpuzamahanga bwemeje ko jenoside yabayeho ndetse ko yanateguwe, ko umututsi wese aho ava akagera agomba gupfa, ni wo wariwo mugambi; ibyo bigaragarira mu mugambi wo kwica n'uruhinja rukivuka. Uyu mushinjacyaha mukuru yibukije urukiko ko abatangabuhamya bose uregwa yatanze, bose mu buhamya bwabo bongeragaho ijambo ngo "ARIKO" nyuma yo kuvuga ko badahakana ibyabaye, ubwo ni bumwe mu buryo abahakana bakoresha. Yavuze ko ku bijyanye n'ibyo uregwa avugwaho mu byo yanditse, yavuze ko birenze ibyo we yisobanura nk'uburenganzira bwo kuvuga no kwandika ibyo ashaka, ati: "Aha yararengereye." Ati: "Usomye ibyo yanditse biragaragara ko bihurije hamwe ibigaragaza ubuhakanyi burenze bwa jenoside yakorewe Abatutsi." Ati: "Ku bijyanye n'ubushake bwo guhakana jenoside, yavuze ko bigaragarira mu bushake n'ingufu zashyizwe mu kwamamaza icyo gitabo, ndetse bagatsimbarara mu magambo yanditsemo banemera amagambo yanditsemo."
Nyuma yabo bose...
Hakurikiwe ababuranira abaregwa, habanze umunyamategeko Pape Ndiogou Mbaye, uburanira Damien SERIEYX, uhagarariye inzu yandika ibitabo yanditse ikanasohora igitabo cya Charles ONANA. Yavuze ko igitabo kitavuga kuri jenoside, ahubwo ko kivuga ku gikorwa cya gisirikare cy'ingabo z'Abafaransa cyitwa TURQUOISE. Ngo bityo rero, Onana yagombaga kwandika ibijyanye n'iyo operasyon yose. Yakomeje yemeza ko Bwana SERIEYX yafashe ingamba zose agenzura aho ibyo agiye gusohora mu gitabo yasanze nta kibazo giteye, yewe n'ibyanditsemo nta kibazo, maze arakireka kirasohoka.
Kuri uyu mwunganizi, yavuze ko iki gitabo ari cyiza kuko kivuga ibyabaye mu Rwanda. Ngo kubw'izo mpamvu rero niyo mpamvu Bwana Damien SERIEYX yafashe ikemezo cyo kwemera icyo gitabo. Yasoje ashimangira ko byose ari leta y'u Rwanda ishaka ko iki gitabo kidasohoka.
Hakurikiyeho umunyamategeko wunganira Charles ONANA, yitwa Emmanuel Pire, yateruye avuga ko rwose ibyo Onana yanditse ari byiza cyane. Ngo mu bushakashatsi bwe yabonye amakuru asanga agomba kuyandika akayasohora mu gitabo. Nk'uko abahakana kanapfobya jenoside abenshi banahamagawe kuba abatanga buhamya muri uru rubanza, yakomeje avuga ko byose ari gahunda ya FPR, iteza ibibazo byose, ndetse ko itigeze ishaka gukiza abatutsi. Yavuze ko kuba ijambo "jenoside" ryaranditswe mu twatuzo ari akabazo gato, ko uretse muri iki gitabo, ahandi atigeze abikora.
Nyuma y'uko abunganira mu mategeko ku mpande zombi (abaregera indishyi, ndetse n'abaregwa), hakurikiye kumva ijambo ry'abaregwa. Habanje uhagarariye inzu yandika ibitabo, Bwana Damien SERIEYX, yongeye kuvuga ko atumva impamvu ari hano, ntiyumva impamvu yaje imbere y'urukiko. Ku rwe, aremeza ko nta guhakana jenoside byabayeho, ko hari izindi ngufu zibyihishe inyuma.
Hakurikiyeho Charles ONANA, yatangiye avuga ko yarenganyijwe kandi ngo kuba ari hano imbere y'urukiko ngo ni uko Paul KAGAME wemeje ko azaza imbere y'urukiko. Yakomeje kwemeza ko ibyo akora abikorera Abanyarwanda.
Aha twabibutsa ko Charles ONANA amaze iminsi akorana na leta ya Congo Kinshasa, aho na leta itihishira ivuga ko bakora ariko imukoresha akandi ibishoboka byose byashobora guharabika leta y'u Rwanda.
Umucamanza yabwiye abari mu rukiko avuga ko urubanza rusijwe ko azatanga imyanzuro y'urubanza tariki ya 9 Ukuboza 2024.
Actions Judiciaires - CRF
