Urubanza : Rwamucyo Eugène - Umunsi wa 2

02/10/2024

Uregwa: Dr Éugène Rwamucyo
Abunganizi b'uregwa: Mes Philippe Meilhac et Françoise Mathé


Aho rubera : Palais de Justice de Paris
Umucamanza: Jean-Marc Lavergne

Umunsi wa 2 w'urubanza: Tariki 02/10/2024

Uyu munsi hari hateganyijwe ko urukiko rwumva

1. Eugene Rwamucyo : Uregwa

2. Augustin NDINDILIYIMANA :Umutangabuhamya wahamagawe nabanyamategeko buregwa

3. Mamérique MUKAMUNANA : Umufasha w'uregwa

Icyegeranyo cy'inyandiko y'urubanza:

Uyu munsi, urukiko rwashatse gusuzuma mu buryo bwimbitse umwirondoro wa Dr Éugène Rwamucyo. Intego y'iki gikorwa ni ukugenzura inzira ye kuva mu bwana bwe kugeza mu 1994 no nyuma yaho.

Ikiganiro ku mwirondoro, imikurire n'imiterere ya Bwana Eugène Rwamucyo

Umucamanza yatangiranye n'uru rubanza abaza ukuricyiranyweho icyaha gutanga umwirondoro we. Bwana Rwamucyo yasubije ibiribyo maze akomeza gusubiza ibibazo by'umukuru w'urukiko, yabajije ukurikiranyweho icyaha ku bijyanye n'igihe yanyuraga muri seminali ntoya na seminali nkuru ya Nyakibanda. Dr Rwamucyo yagaragaje ko amashuri ye yagenze neza kandi ko yari afite inyota yo gukorera Kiliziya Gatolika, akifuza no kuba umupadiri. Ariko, akura, yifuza gushinga umuryango, ibintu bitajyanye n'imihigo y'abapadiri.

Umukuru w'urukiko yakomeje abaza Bwana Rwamucyo impamvu yavuye muri seminali nkuru ndetse niba hari isano iri hagati y'imyitwarire mibi yabaye mu ishuri rye no kwirukanwa. Rwamucyo yavuze ko nta sano ihari hagati y'ibi bibazo byombi.

Nyuma y'akaruhuko k'iminota 20 guhera saa 11h05, urubanza rwakomeje saa 11h25. Umukuru w'urukiko yabajije Bwana Rwamucyo ku mibanire ye n'umukuru wa seminari icyo gihe, Musenyeri François Niyibizi, Rwamucyo yagarutse ku buryo uyu muyobozi yamwimye uruhushya rwo gusura umuntu mu muryango we wari urwaye .

Ntibyabujije Rwamucyo kurenga kuri ayo mabwiriza akava mu kigo nta ruhushya afite,bityo biza gutuma atagaruka kw'ishuli. Yavuze ko yagiye ku bushake bwe, yavuze ko nta sano ihari hagati yo kudasubira kw'iseminali n'amacakubiri n'urwango hagatiy'abahutu n'abatutsi muri seminari. Yavuze ko atirukanywe kubera kutubahiriza amabwiriza, ahubwo ko yavuyeyo ku bushake bwe.

Umukuru w'urukiko yakomeje abaza ku masomo ye muri URSS (Mu Burusiya ), mu mujyi wa Stalingrad, ubu uzwi nka Saint-Pétersbourg, maze abaza Bwana Rwamucyo uko igihe yamaze muri icyo gihugu cyari kimeze ? Uregwa Rwamucyo Eugene yavuze ko yahagiriye ibihe byiza cyane .

Umukuru w'urukiko yakomeje abaza uwakurikiranyweho icyaha niba yari afite imikoranire n'itangazamakuru ry'u Rwanda, ndetse niba yari yarakoze ibiganiro. Uwakurikiranyweho icyaha yasubije ko itangazamakuru ryari rifite inyota yo kumenya ibye kuko ari we mwarimu wa mbere mu rwego rw'ibijyanye n'abakozi n'umurimo, bityo akagira umubano n'umuyobozi wa ORINFOR icyo gihe, Christophe Mfizi.

Imyitwarire ya Rwamucyo mu bya politiki

Umukuru w'urukiko yashatse kumenya urwego rw'imiyoborere ya Bwana Rwamucyo mu byerekeye politiki. Yamubajije niba ari umunyamuryango wa MRND. Uwakurikiranyweho icyaha yasubije ko atari umunyamuryango, asobanura ko nk'umwarimu ndetse n'umunyarwanda, byari bisanzwe ko agaruka mu gihugu ariko ko yagarutse akora nk'umujyanama.

Umukuru w'urukiko yahise abaza Bwana Rwamucyo ku mibanire ye n'ishyirahamwe CDR. Uregwa yagarutse ku muntu witwa Jean Bosco Barayagwiza, avuga ko atazi neza uruhare n'icyo yari ashizwe muri CDR, ndetse avuga ko amuzi nk'umwe mu bigeze kwiga mu Burusiya, nubwo batari mu ishuri rimwe, Barayagwiza akaba yari mukuru. Yavuze ko uyu mugabo yamusabye kujya mu nama y'inzego z'imibereho rusange, ndetse akamujyana rimwe mu nama.

Uwakurikiranyweho icyaha yavuze ko atazi gahunda ya CDR, akabona ko CDR ari igitekerezo. Uregwa yemeje ko atemera FPR, kuko ku bwe bashakaga gusa kugera ku butegetsi.

Umucamanza yagaragaje ko CDR itari ishyigikiye amasezerano ya ARUSHA. Rwamucyo yabwiye umucamanza ati "Nibyo koko." Uwakurikiranyweho icyaha yagaragaje ko mbere atemeraga amashyaka menshi, ariko ko ibitekerezo bye byahindutse nyuma y'amasezerano ya Arusha.

Umukuru w'urukiko yabajije Bwana Rwamucyo aho yari atuye mu Rwanda nyuma y'uko avuye mu Burusiya, i Kigali cyangwa Butare? Uwakurikiranyweho icyaha yasubije ko yabaga i Kigali hamwe n'umugore we wigeze kuba umunyamakuru ku Radio Rwanda, mu kiganiro cyitwa "Utuntu n'utundi".

Umukuru w'urukiko yamubajije amahugurwa umugore we yize. Uwakurikiranyweho icyaha yasubije ko umugore we yize ibijyanye n'ubuhanga mu gutunganya ibitambaro mu Burusiya, ariko agakunda gukora itangazamakuru.

Bwana Rwamucyo yavuze ko yandikiye Kaminuza y'u Rwanda asaba akazi, aza kukabona bamufata nk'umuganga w'umwarimu. Ariko yavuze ko bitari bigoye kuko nta bantu benshi bafite impamyabumenyi z'ikirenga, bityo byari byoroshye ku mwigisha muto wize mu Burusiya.

Rwamucyo yagaragaje ko Abanyarwanda icyo gihe bigaga bafite intego yo kugaruka mu gihugu. Umukuru w'urukiko yabajije Bwana Rwamucyo asobanura CUSP; uwakurikiranyweho icyaha asobanura ko yahora muri serivisi ishinzwe isuku n'isukura. Ariko yavuze ko yari serivisi nshya ndetse bari babiri mu rwego rwose hamwe na Dr Gasana.

Umukuru w'urukiko yabajije uwakurikiranyweho icyaha niba yari afite ibyifuzo bwite, urugero nk'uko kuba umuyobozi wa UNR? Uwakurikiranyweho icyaha yasubije ko ntabyo yifuzaga.

Umukuru w'urukiko yabajije uwakurikiranyweho icyaha niba yari afite akandi kazi. Bwana Rwamucyo yasubije ko yego, ko yari umujyanama kuri ONAPO. Umukuru w'urukiko yabajije niba UNR yari ibizi? Rwamucyo Eugene yasubije ko ntabyo bari bazi.

Umukuru w'urukiko yabajije uwakurikiranyweho icyaha asobanura icyo yarashinzwe muri CUSP; Rwamucyo Eugene yavuze ko yagombaga gushyiraho serivisi nshya itari isanzweho, ijyanye n'ibyo yize.

Umukuru w'urukiko yabajije uwakurikiranyweho icyaha uwari umuyobozi we aho yakoraga. Uwakurikiranyweho icyaha yasubije ko yari umuyobozi w'akarere, wari munsi y'ubuyobozi bwa minisiteri y'ubuzima iyobowe na BIZIMUNGU Casimir.

Umukuru w'urukiko yabajije uwakurikiranyweho icyaha niba mu kwezi kwa Nyakanga 1994 yari yarahunze avuye mu Rwanda? Yasubije ko yego, ko yagiye hamwe n'abandi mu gihugu cya Congo.

Amaze kugera i Goma, yaje guhabwa akazi na HCR Goma na Bwana Grandi nk'uyobora isuku n'isukura mu nkambi. Umukuru w'urukiko yavuze ko batigeze bamwereka ibyangombwa bigaragaza ko uwakurikiranyweho icyaha yakoze kuri HCR. Umwunganizi wa Rwamucyo, Madamu Françoise Mathé, yabwiye urukiko ko ibyo bitari ngombwa, ariko umukuru w'urukiko yavuze ko ari ngombwa.

Umukuru w'urukiko yabajije impamvu habayeho guhagarika akazi ke mu nkambi ya HCR, uwakurikiranyweho icyaha yasubije ko byatewe n'ibirego byaturutse i Kigali, byatumye atakaza akazi, cyane cyane ko yari amaze kubona izamurwa mu kazi muri Loni kuko Madamu Sadako yari yasuye inkambi ya Goma, akabona akazi ka Bwana Rwamucyo ngo yagakoraga neza.

Ariko ntibyashobotse kuko hashize iminsi micye hasohotse ibirego kuri Rwamucyo bituma atajyana mu Busiya gukora ako kazi. Uregwa yabwiye urukiko ko yabanje kujyana umuryango we muri Côte d'Ivoire ngo ubone aho uba neza, hanyuma akagaruka muri Congo. Ariko agarutse i Goma, umuntu witwa Joe (Joseph) yamubwiye ko agomba kugenda kuko u Rwanda rwari rwamaganye ishyirwaho rye.

Perezida w'urukiko yasobanuye ko uregwa yakoraga ingendo nyinshi cyane cyane muri Afurika y'Uburengerazuba. Nyuma yo kuva i Goma, yanyuze i Nairobi, Dakar, Abidjan, Lomé, Niamey na Bamako, hanyuma asubira i Rutsuru muri RDC hagati y'ukwezi kwa Kamena 1996 n'ukwa Ukwakira 1996. Ku bijyanye n'aho hanyuma yagiye, Perezida w'urukiko yabajije uregwa niba yarahageze, undi amusubiza ko atigeze ahagera. Ariko umucamanza yibukije ko ari byo yigeze kuvuga imbere y'Ofpra (Ikigo gishinzwe gutanga ubuhungiro) uregwa yahise avuga ko ari ukwibeshya kwabayeho mu byo yavuze.

Umuyobozi w'urukiko yasabye Bwana Rwamucyo Eugène, ushinjwa, icyo yabaga ari gukora muri izo ngendo ze zose. Uregwa yavuze ko yari umwigisha mu Kigo cy'Ubuzima muri Abidjan (Institut de Santé publique à Abidjan).

« Ese wasabye icyemezo cy'impunzi mu gihugu cya Côte d'Ivoire? » ni ko umuyobozi w'urukiko yabajije. Umunyabyaha yasubije yego, ariko Bwana Rwamucyo yagaragaje ko ari umuryango we wabonye ubuhungiro we babumwimye.

Ariko nyuma y'imyaka itatu, yaje mu Bufaransa, bitewe n'uko amategeko y'icyo gihe yasabaga abashaka ubuhungiro ko bagomba kubusaba mu gihugu bagezemo, ni yo mpamvu yatanze icyifuzo mu Bufaransa. Nyamara, icyifuzo cye cyaranzwe ku nshuro ya mbere, ndetse no mu rukiko rwisumbuye.

Muri icyo gihe, umugore we, Mamérique Mukamunana, yari yarabonye ubwenegihugu bw'u Bubiligi. Yashoboye kumusanga mu Bubiligi, aho nabyo yashoboye kubona ubwenegihugu bw'u Bubiligi byoroshye, ibintu uruhande ruregera indishyi rwagaragaje nk'ikibazo, kuko babona Ababiligi badakurikiranira hafi abantu nkabo baba barakoze amarorerwa mu 1994 mu Rwanda, umuntu ufite impapuro z'ifungwa kubera uruhare muri jenoside wabashije kwakirwa mu Bubiligi.

Amaze kuba umubiligi, yahawe amahirwe yo gukora ingendo mu Burayi bwose. Yabonye akazi mu bitaro byo i Maubeuge mu majyaruguru y'u Bufaransa, aho yakomeje gukorera kugeza igihe yafashwe.

Umunyabyaha yemeje mu rukiko ko yagiye mu kiruhuko kizabukuru kuva ku itariki ya 1 Nyakanga 2024. Umucamanza yasabye Bwana Rwamucyo kuvuga gato ku bijyanye n'ikinyamakuru akoresha gikorera kuri murandasi. Yavuze ko rwamucyo.com nyuma yo kurekurwa, ashaka kugaragaza ukuri kwe, nubwo hari ibimenyetso bimugaragaza nk'umunyabyaha.

Ubuhamya bwa Augustin NDINDILIYIMANA, wahoze ari umuyobozi w'ishami rya gendarmerie y'u Rwanda, byabereye mu buryo bwa videwo aho yari i Buruseli , ku busabe bw'uruhande bw'uregwa

Nyuma yo kubwira umwirondoro we wose, umucamanza yahise ahagarika Augustin NDINDILIYIMANA, warutangiye ku garuka ku rubanza rwe rwari rwangiye hashize hafi imyaka 14. Yavuze ko yagaragayeho ukuri, ndetse ashaka guta ikirego arega Leta y'u Rwanda. Umucamanza yamwibukije ko urubanza yahamagawemo gutanga ubuhamya ari ubwa Rwamucyo, atari urwe.

Uyu mutanga buhamya yongeye gushimangira ko ari umwere, ndetse ko n'uregwa nawe ari umwere. Ariko rero, nk'uko byakomeje kugaragara, Bwana Augustin afite uburyo bwe bwo gusubiramo amateka, atanga ubuhamya bwuzuyemo amakosa n'ibinyoma. Akomeza guha uruhare rw'igitero ku ndege ya Habyarimana ku FPR, avuga ko ibi aribyo byateye Jenoside.

Abahagarariye mu mategeko b'uregwa bagezeho, bagira icyo bavuga berekana ko umukiriya wabo ari umugabo urengana kubera ubutabera butuzuye, ndetse ko ubuhamya bwatanzwe burimo uburiganya. Banagaragaje ko uko abaregera indishyi (partie civile) bitwara mu rukiko bashinja umukiriya wabo, biri gutuma urubanza rutagenda neza. Igikomeje kugaragara ni uko abanganira uregwa bakora uko bashoboye ngo bateshe umutwe uruhande bahanganye, badasize n'uyobora icyumba kiburanisha.

Ubuhamya bwa Mamérique MUKAMUNANA umufasha wa Eugene RWAMUCYO

Mu cyumba kiburanisha habaye ikibazo aho umwe mu bo mu muryango wa Eugene Rwamucyo yafatiwe gitumo na polisi arimo gufata amajwi ibibera mu cyumba. Polisi yahise imusohora mu cyumba kiburanisha, prokureri wa Repubulika ahita atanga ikirego.

Nyuma y'icyo kibazo, urubanza rwa Rwamucyo rwarakomeje. Umwunganizi Mathe wunganira Rwamucyo yatangiye kwanga kwakira inyandiko ebyiri zatanzwe na Perezida Lavergne, zagaragazaga ko zifitanye isano n'ibyatangajwe n'umuvugizi kuri Radio Rwanda. Ariko, ikirego cyakomeje.

Madame Mukamunana yahisemo kutavugana mu buryo buziguye. Perezida yatangije ikibazo abaza umutangabuhamya kuvuga ku muryango wabo uko umeze. Yasubije ko ari "umuryango usanzwe," wabyaye abana batandatu n'umugabo ukorana ubushake, wagarutse mu Rwanda avuye kwiga kubera urukundo rw'igihugu.

Yabajijwe ku byavuzwe mbere ko umuryango we udafite ubwoko. Mu by'ukuri, nubwo ababyeyi be ari Abahutu, ba nyirakuru bombi ni Abatutsi. Afite irangamuntu yanditsemo Hutu, kuko na se yari Hutu. Yavuze inkuru ya mukuru we, wiciwe i Kigali ngo bitewe n'igisasu cyarashwe na FPR, n'abandi bavandimwe b'Abahutu n'Abatutsi biciwe i Cyangugu n'Interahamwe.

Inzozi ze zo kuba umunyamakuru zagezweho mu 1991 ubwo yinjiraga kuri Radio Rwanda. Yakoze porogaramu y'utuntu n'utundi i Kigali, hanyuma ajya i Butare, aho yasanze umugabo we mu kwezi kwa kabiri 1994, mu mujyi batari basanzwe bamenyereye. Yavuze ko nk'umunyamakuru yagisomye ariko ko nta gitekerezo yagitangaho kuko atari afite ubushobozi bwo kugira icyo akivugaho.

Mu ntangiriro za Jenoside, yagumye mu rugo, ngo nta muntu yarazi muri uwo mujyi nta n'inshuti yari yawugiramo. Yemeye ko Butare yabonaga ituju ariko ko ibintu byahindutse nyuma y'urugendo rwa Sindikubwabo. Bamubajije ibyaberaga kuri za bariyeri, yavuze ko ntabyo yabonaga atazi ibyahaberega. N'ubwo yari azi ko hari ibirindiro by'Interahamwe kuri izo bariyeri basaba kwerekana indangamuntu, yemeje ko atarazi ibibera kuri izo bariyeri. Yabwiye abari mu rukiko ko atigeze abona imirambo i Butare yaba mu mihanda yaba kuri za bariyeri. Yavuze ko atajya avugana n'umugabo we kubijyanye n'akazi ke, yagaragaje ko umugabo we yari ahangayikishijwe n'umubare munini w'imibiri ya abantu yazaga ku kazi ke. Yemeje ko umugabo nta ntwaro yarafite.

Ku itariki ya 14 Gicurasi 1994, yavuze ko yitabiriye inama ya Jean Kambanda, nubwo atibuka ahantu iyi nama yabereye. Ariko icyo yibuka ni uko umugabo we yavuze ijambo muri iyo nama. Yumvise Rwamucyo avuga ko "igihe cyigeze cyo gusubira ku murimo no kwirinda kongera gushimagiza imyitwarire y'ibyitso, ngo we nta kindi yamvise uretse ko umugabo we yasabaga amahoro n'ubwiyunge mu Banyarwanda.

Yifuza kandi gusobanura ko "yababajwe n'ibivugwa ku mugabo we. Ngo ntiyahambaga imibiri mu rwego rwo kuyihisha ngo byari mu rwego rwo kwirinda ingaruka ku buzima byatera." Nk'uko abivuga, ngo ntiyigeze abona umugabo we afite ubuhezanguni.

Umwunganizi w'abaregera indishyi yamubajije niba KANGURA ari ikinyamakuru cy'amakuru cyangwa icy'ibitekerezo, maze aramusubiza ati: "Ntabwo ndi hano ngo ngire icyo mvuga kuri iki kinyamakuru." Mu kazi ke, ntiyigeze akenera kwifashisha iki kinyamakuru kandi ntabwo yemeza ko umugabo we yaba yaragisomaga.

Umwunganizi Bernardini yifuzaga kumenya niba KANGURA yari ifite umurongo wa radiyo ikoreraho, azirikana ko iki kinyamakuru cyari cyarakozwe mu rwego rwo gusubiza KANGUKA, cyakundaga guhangana n'ubuyobozi bwariho icyo gihe. Umutangabuhamya yemeje ko cyabonekaga mu maduka acuruza ibinyamakuru gusa.

Umwunganizi Martin yabajije umuvugizi ku bitekerezo bye ku RTLM, aho umugabo we yari umufatanyabikorwa. Igisubizo cye cyari: "Ntabwo nzi abayishinze, sinzi ibyo bagenderagaho, ntabwo nacira urubanza abanyamakuru bagenzi banjye."

Umwunganizi Alice Zarka, uhagarariye CPCR, na we yafashe ijambo yerekanye ko atabashije kumva uburyo uyu mutanga buhamya yari afite inzozi zo kuba umunyamakuru, yarebereye ibyarimo kuba nta kintu avuga. Yagerageje kuvuga ku nyandiko zatanzwe na Perezida Lavergne, zigaragaza ibitekerezo yatanze: "Ubu abasirikare batangire banenge bagenzi babo barimo kubanduriza izina kubera imyitwarire idahwitse. Simvuze ko ari ikosa ry'umuntu umwe, ahubwo ni kosa ry'abaturage bose. Abaturage bose bahaguruke, bahige ayo mabandi, ibyo byihebe bibihishemo babashyikirize ubuyobozi..." Igihe bamubazaga niba yemera ayo magambo, yasubije ati: "Ibyo ntabyo nigeze mvuga."

Byari hafi saa mbiri z'ijoro ubwo Perezida yatangazaga ko kumva ubuhamya birangiye. Ariko, umwunganizi Bernardini yari yifuza kuganira kuri videwo DVD yoherereje urukiko, irimo filime ebyiri yifuzaga ko zerekanwa: "Rwanda, vers l'apocalypse, de Maria Malagardis et Michaël Szatanke, et Rwanda, autopsie d'un génocide, diffusé dans le cadre de La Marche du Siècle."

Perezida yagaragaje impungenge ku film ya mbere, avuga ko abatanga buhamya babiri bagombaga kuvuga bagaragaramo muri yo. Avuga ko kwerekana iyo film bizaba nyuma yo kumva abo batanga buhamya, bitewe n'igihe gihari, zishobora kuzerekanwa. Izindi filime zagarutsweho nazo zashakaga gufasha kumurikira abacamanza, kandi umwanzuro wagezweho kubari mu cyumba kiburanisha.

Umwunganizi wuregwa Madame Mathe yatanze ibitekerezo bibiri:

  1. Filime zikorwa n'abanyamakuru zishobora gukoreshwa nk'izaporopagande, cyane cyane iya Madame Malagardis.
  2. Yanatangaje ko Madame Malagardis ari inshuti y'umuryango wa Gauthier kandi ko yashyize ahagaragara igitabo ku bikorwa byabo harimo icyitwa "Sur la piste des tueurs rwandais" (NDR: Le chapitre 7 ni uw'u Rwamucyo).

Ku isaha ya saa tatu n'igice z'ijoro, Perezida w'urukiko yanzuye ko urubanza rusubitswe uyu munsi. Madame Mukamunana yasabwe kuzagaruka ku munsi ukurikiyeho, kuko ubushinjacyaha n'ubwunganizi butari bwabashije kumubaza ibibazo.


Actions Judiciaires - CRF

Créez votre site web gratuitement ! Ce site internet a été réalisé avec Webnode. Créez le votre gratuitement aujourd'hui ! Commencer